ni byiza ko buri gikoresho cyose cy' ikoranabuhanga ukimenyaho byinshi kugira ngo igihe ukeneye ko kigukorera ibintu byinshi mu gihe gito kibe cyakugoboka, gusa iyo bigeze kuri mudasobwa ho biba byiza kuko ikoranywe ubuhanga bumwe na bumwe budahita bugaragara iyo uri kuyikoresha mu gihe buhishwe cyangwa abantu benshi batabuzi.
IBI RERO NGIYE KUBAGEZAHO BIKORA KURI MUDASOBWA ZIKORESHA WINDOWS OPERATING SYSTEM(Windows Computers)
-Niba ufite amaprogram menshi afunguye, si ngombwa gukoresha souris ngo ugere ku yo wifuza kujyaho. Ushobora gukanda “Alt” ndetse na “Tab” icyarimwe ku girango ubone list y’amaprogram ufite afunguye. Uko ukomeza gukanda Tab (kandi na Alt itsindagiye) ni ko ugenda uva kuri imwe ujya ku yindi. Ibi birihuta kandi bishobora gutuma ugaragara nk’umuntu w’umuhanga mu bya computer imbere y’abantu batabizi!
-Uri kwandikira muri program za Microsoft Office noneho ugasha gushyira text yawe mu cyapa, ukoresha button ya “F3” yo kuri clavier. Gusa ugombwa kwibuka ko ugumba kubanza guhitamo (selectionner) iyo text wifuza. Button ya F3 igufasha kandi guhindura text iri mu cyapa mu nyuguti ntoya cyangwa se gutangiza buri jambo rya text wahisemo n’inyuguti nkuru.
-Ufite ibintu kuri computer ikoreshwa n’undi muntu utari wowe gusa ariko ugashaka ko nta muntu ubigeraho, ushobora kubiha umutekano maze akaba ari wowe ubigeraho gusa. Ibyo bintu byaba file imwe cyangwa se ari folder imwe ushaka gufungirana, uyikandaho ukoresheje button y’iburyo. Uhita ubona option ivuga ngo “Properties”. Uyikandaho maze ugashaka ahanditse ngo “Advanced…”. Iyo umaze kuhakanda ubona option nyinshi. Muri zo uhitamo “Encrypt contents to secure data”. Iyo umaze gukanda aho, ukanda kuri “Apply” ubundi ugakanda “OK” maze bikaba biratunganye. Icyo gihe nta wundi muntu ushobora gufungura iyo file (cyangwa folder) keretse uzi password ukoresha winjira kuri iyo computer, muri account yawe.
0 comments:
Post a Comment