ESE ELON MUSK NI MUNTU KI?

Umuntu wese ugiye gusoma iyi nkuru ashobora kuba ari kwibaza ibibazo bibiri: 1. Ese uwo muntu mugiye kuvugaho yakoze iki kidasanzwe? 2. Ese kuberiki ariwe Isokonyayo yahisemo kutubwiraho muri iyi nkuru. Elon Musk yavutse tariki ya 28 Kamena 1971, yavukiye muri Afurika y’epfo, ubu akaba aba muri Leta Z’unze ubumwe bw’Amerika aho ayobora Kompani ebyiri yashinze zizwi cyane mu guteza imbere tekinoloji, SpaceX na Tesla Motors, usibye izo kandi Elon Musk yashinze PayPal, na Zip2. Elon Musk kandi niwe wahimbye Hyperloop, system ikoreshwa mu gutwara ibintu n’abantu mu buryo bwihuse. Nkuko nabivuze, Elon Musk yavukiye muri Pretoria, South Africa, ubu atuye Los Angeles, California. Umutungo we ukabakaba Miliyari 12 z’amadorari y’Amerika. Ababyeyi be bamubyariye muri Afurika y’epfo. Mama we ni umunya Canada, naho se ni umunyafurika y’epfo ufite inkomoko mu bwongereza. Elon musk yiyigishije computer programming akiri muto, ku buryo ku myaka 12, yari yaratangiye gukora imikino yo kuri computer, ndetse afite iyo myaka yiagurishije video game yitwa Blastar ku madolari 500. Nyuma yaho ababyeyi batandukaniye mu 1980, Elon Musk yakunze kubana na Se ahantu hatandukanye muri afurika y’epho. Nyuma yaho arangirije amashuri yisumbuye muri Pretoria, Musk yagiye muri Canada afite imyaka 17, ndetse abona n’ubwegenegihugu bwa Canada kuko ariko Mama we yari akomoka. Ibyo yabikoze nyuma yo kubonako byamworohera kwinjira muri U.S avuye muri Canada kurusha uko byaba bimeze avuye muri Afurika y’epfo. Mu mwaka wa 1992, nyuma yo kumara imyaka 2 muri Queen’s School of Business iherereye muri Kingston mu mugi wa Ontario, Musk yagiye kwiga muri University of Pennsylvania, ao yakuye impamyabumenyi muri Economics. Aha yahagumye undi mwaka w’inyongera kugire ngo ahave ahavanye indi mpamyabumenyi m’ Ubugenge. Mu mwaka wakurikiyeho, Elon Yagiye gukomereza amasomo ye muri california muri Stanford aho yibanze kuri applied physics(uzi ikinyarwanda cyabyo anyunganire). Aha naho ntiyahatinze kuko yahamaze imyaka ibiri gusa, ubundi areka amasomo, atangire gukurikirana impano ye muri Internet, renewable energy and outer space. Mu mwaka wa 2002, yahawe ubwenegihugu bw’amerika. Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho uko yaje gutera imbere nibindi byinshi kuri we. Impamvu twamuhisemo nuko mu kwezi gushize, umwe mu bashinze kandi bayobora Google.com yatangaje ko aho gukoresha amafaranga ye afasha abakene yayaha uyu ELON MUSK. Larry Page ni umwe mu bantu bakize, kuko umutungo we ukabakaba miliyari 45 z’amadolari. Ibi biri muri bimwe byatumye dukora ubushakashatsi buhambaye kuri aba bagabo bombi kugira ngo tumenye icyateye Larry Page kuvuga ibi bintu.

0 comments:

Post a Comment