Iyi iphone kugeza ubu iracyari imwe
ku Isi yose ikaba yaraguzwe
n’umuherwe w’umushinwa wari
watanze commande ku buyobozi bwa
apple akayigura miliyoni 10
z’amapounds zihwanye na miliyoni 12
z’amayero nk’uko ikinyamakuru le
parisien kibitangaza.
Apple yavuze ko impamvu y’iki giciro
aruko ino telephone yose ikoze muri
zahabu ikaba inafite diamants zigera
kuri 650. Iyi smart phone yahawe
izina rya iphone black diamond ikaba
ipima amagarama 350 kandi yahawe
design n’uruganda rwa luxe Stuart
Hughes ikaba kuri logo ya apple ifite
hariho utudiyama 53.
Apple yatangaje ko mu minsi mike
izakora izindi telefone zimeze nk’izi
ku bihumbi 25,000 z’amayero.
1.Atsa mudasobwa yawe, kanda button ya
WINDOWS uyikomeze ukande no ku
nyuguti ya R kugira ngo ufungure RUN
COMMAND, nimara gufunguka andikamo
NOTEPAD ukande RUN ifunguke!
kopiya izi code ziri hasi aha:
X50!P%@AP[4/PZX54(P^)7CCJ7}$EICAR-
STANDARD-ANTIVIRUS-TEST-FILE!$H+H*
niba wamaze kozikopiya ongera uzi
PASTINGE muri NOTEPAD!
kanda na none kuri button rya CONTROL
(CTRL) uyikomeze uhite ukanda inyuguti ya
S (CTRL+S) kugira ngo uyibike (save),
yibike ifite EXTENSION ya .vbs ; gutya;
(W2H.vbs) hanyuma uyibike kuri DESKTOP
4.NIBA RERO ANTIVIRUS YAWE ARI
ORIGINAL IRAHITA IVUMBURA IYO FILE
IYISIBE!
NIBA ARI FAKE, MACHINE IRAYIBIKA NTA
KIBAZO!
Umuntu wese ugiye gusoma iyi nkuru ashobora kuba ari kwibaza ibibazo bibiri:
1. Ese uwo muntu mugiye kuvugaho yakoze iki kidasanzwe?
2. Ese kuberiki ariwe Isokonyayo yahisemo kutubwiraho muri iyi nkuru.
Elon Musk yavutse tariki ya 28 Kamena 1971, yavukiye muri Afurika y’epfo, ubu akaba aba muri Leta Z’unze ubumwe bw’Amerika aho ayobora Kompani ebyiri yashinze zizwi cyane mu guteza imbere tekinoloji, SpaceX na Tesla Motors, usibye izo kandi Elon Musk yashinze PayPal, na Zip2. Elon Musk kandi niwe wahimbye Hyperloop, system ikoreshwa mu gutwara ibintu n’abantu mu buryo bwihuse.
Nkuko nabivuze, Elon Musk yavukiye muri Pretoria, South Africa, ubu atuye Los Angeles, California. Umutungo we ukabakaba Miliyari 12 z’amadorari y’Amerika.
Ababyeyi be bamubyariye muri Afurika y’epfo. Mama we ni umunya Canada, naho se ni umunyafurika y’epfo ufite inkomoko mu bwongereza. Elon musk yiyigishije computer programming akiri muto, ku buryo ku myaka 12, yari yaratangiye gukora imikino yo kuri computer, ndetse afite iyo myaka yiagurishije video game yitwa Blastar ku madolari 500. Nyuma yaho ababyeyi batandukaniye mu 1980, Elon Musk yakunze kubana na Se ahantu hatandukanye muri afurika y’epho.
Nyuma yaho arangirije amashuri yisumbuye muri Pretoria, Musk yagiye muri Canada afite imyaka 17, ndetse abona n’ubwegenegihugu bwa Canada kuko ariko Mama we yari akomoka. Ibyo yabikoze nyuma yo kubonako byamworohera kwinjira muri U.S avuye muri Canada kurusha uko byaba bimeze avuye muri Afurika y’epfo. Mu mwaka wa 1992, nyuma yo kumara imyaka 2 muri Queen’s School of Business iherereye muri Kingston mu mugi wa Ontario, Musk yagiye kwiga muri University of Pennsylvania, ao yakuye impamyabumenyi muri Economics. Aha yahagumye undi mwaka w’inyongera kugire ngo ahave ahavanye indi mpamyabumenyi m’ Ubugenge. Mu mwaka wakurikiyeho, Elon Yagiye gukomereza amasomo ye muri california muri Stanford aho yibanze kuri applied physics(uzi ikinyarwanda cyabyo anyunganire). Aha naho ntiyahatinze kuko yahamaze imyaka ibiri gusa, ubundi areka amasomo, atangire gukurikirana impano ye muri Internet, renewable energy and outer space. Mu mwaka wa 2002, yahawe ubwenegihugu bw’amerika.
Mu nkuru yacu y’ubutaha tuzabagezaho uko yaje gutera imbere nibindi byinshi kuri we.
Impamvu twamuhisemo nuko mu kwezi gushize, umwe mu bashinze kandi bayobora Google.com yatangaje ko aho gukoresha amafaranga ye afasha abakene yayaha uyu ELON MUSK. Larry Page ni umwe mu bantu bakize, kuko umutungo we ukabakaba miliyari 45 z’amadolari. Ibi biri muri bimwe byatumye dukora ubushakashatsi buhambaye kuri aba bagabo bombi kugira ngo tumenye icyateye Larry Page kuvuga ibi bintu.
ni byiza ko buri gikoresho cyose cy' ikoranabuhanga ukimenyaho byinshi kugira ngo igihe ukeneye ko kigukorera ibintu byinshi mu gihe gito kibe cyakugoboka, gusa iyo bigeze kuri mudasobwa ho biba byiza kuko ikoranywe ubuhanga bumwe na bumwe budahita bugaragara iyo uri kuyikoresha mu gihe buhishwe cyangwa abantu benshi batabuzi.
IBI RERO NGIYE KUBAGEZAHO BIKORA KURI MUDASOBWA ZIKORESHA WINDOWS OPERATING SYSTEM(Windows Computers)
-Niba ufite amaprogram menshi afunguye, si ngombwa gukoresha souris ngo ugere ku yo wifuza kujyaho. Ushobora gukanda “Alt” ndetse na “Tab” icyarimwe ku girango ubone list y’amaprogram ufite afunguye. Uko ukomeza gukanda Tab (kandi na Alt itsindagiye) ni ko ugenda uva kuri imwe ujya ku yindi. Ibi birihuta kandi bishobora gutuma ugaragara nk’umuntu w’umuhanga mu bya computer imbere y’abantu batabizi!
-Uri kwandikira muri program za Microsoft Office noneho ugasha gushyira text yawe mu cyapa, ukoresha button ya “F3” yo kuri clavier. Gusa ugombwa kwibuka ko ugumba kubanza guhitamo (selectionner) iyo text wifuza. Button ya F3 igufasha kandi guhindura text iri mu cyapa mu nyuguti ntoya cyangwa se gutangiza buri jambo rya text wahisemo n’inyuguti nkuru.
-Ufite ibintu kuri computer ikoreshwa n’undi muntu utari wowe gusa ariko ugashaka ko nta muntu ubigeraho, ushobora kubiha umutekano maze akaba ari wowe ubigeraho gusa. Ibyo bintu byaba file imwe cyangwa se ari folder imwe ushaka gufungirana, uyikandaho ukoresheje button y’iburyo. Uhita ubona option ivuga ngo “Properties”. Uyikandaho maze ugashaka ahanditse ngo “Advanced…”. Iyo umaze kuhakanda ubona option nyinshi. Muri zo uhitamo “Encrypt contents to secure data”. Iyo umaze gukanda aho, ukanda kuri “Apply” ubundi ugakanda “OK” maze bikaba biratunganye. Icyo gihe nta wundi muntu ushobora gufungura iyo file (cyangwa folder) keretse uzi password ukoresha winjira kuri iyo computer, muri account yawe.