Ikigo gishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga cyitwa Zimperium cyatangaje ko hari inenge yagaragaye muri porogaramu ya Android ikoreshwa muri telefoni zo mu bwoko bwa Smartphone, iyi nenge ikaba ishobora gutuma umuntu yinjira mu mabanga ari muri telefoni anyuze mu butumwa bugufi.
Zimperium yavuze ko smartphone zigera kuri miliyoni 950 zikoresha android
zishobora kwibasirwa nab a rushimusi (hackers) bakoresheje ubutumwa
bw’amashusho (MMS) bakajya bakoresha telefoni yawe kandi wowe nturabukwe.
Aba hackers ngo bashobora kukoherereza MMS ikoze mu buryo iyo ikugezeho ihita
ijya muri telefoni yawe bitabaye ngombwa ko ubyemeza, na bo bagahita baboneraho
guhisha mu mashusho ari muri telefoni yawe porogaramu zizajya zibafasha kumenya
ibiyikorerwaho byose.
Iki kibazo kikaba gishobora kuba kuri smartphone ikoresha Android 2.2 kugeza ku
ikoresha Android 5.1 Lollipop.
ibi byose birashoboka kuri telephone zikoresha android |
Iyo telefoni yawe yamaze kwakira iyi MMS aba hackers bashobora gukora ibintu
bitandukanye birimo kwiba ibyo ibitse (data), kumenya ibiri kuyikorerwaho byose,
gufungura webcam, micro, ndetse no gusoma ubutumwa buri kuri e-mail. Ibi byose
bigakorwa nyirayo ntacyo arabutswe.
Joshua Drake, umwe mu bashakashatsi bakora muri Zimperium yabwiye Forbes ko
iki kibazo bakibonye muri Mata 2015 bakakigeza kuri Google, ari na yo ikora
Android ndetse bakanabereka uburyo gishobora gukemuka abantu bajyanisha n’igihe
android zayo (Updates).
Kugira ngo iki kibazo gikemuke ariko ntibyoroshye kuko Google Atari yo icunga
uburyo updates zikorwa, ahubwo bikorwa n’ibigo bikora amatelefoni, kuri telefoni
zimaze umwaka n’amezi 6 ho bikaba bitoroshye ko iki kibazo gikemuka.
Uko wakwirinda kugerwaho n’iki kibazo
Mu gihe ugitegereje gushyira update muri smartphone yawe, ushobora kwirinda
kwakira ubu butumwa ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ugahitamo
“settings”,”SMS/MMS”, “MMS”, “Auto-retrieve” ugahitamo ko ubutumwa bwose
bw’amashusho bugomba kujya muri telefoni yawe ari uko ubanje kubyemeza.
Iki kibazo kandi kirareba n’abakoresha uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bugufi
bukoreshwa na Android buzwi nka Hangout.